Apollo Hospitals ni ibitaro bikomeye byo mu Buhinde bikunze kwivurizwamo n’Abanyarwanda, bikaba bizwiho gutanga serivisi nziza no kwita ku barwayi kugera bakize indwara zikomeye zirimo kanseri.

Ubwo abaganga bo muri ibyo bitaro bari mu Rwanda mu minsi ishize, badutangarije ibintu bitanu by’ingenzi Umunyarwanda akwiye kumenya kuri ibyo bitaro.

  1. Kwita ku barwayi 

Ibitaro bya Apollo bikorera ku mahame ya Tender Loving Care ashingiye ku korohereza, gukunda no kwita ku barwayi mu buryo bw’umwihariko. Abaganga, abaforomo n’abandi bakozi b’ibyo bitaro bakwitaho kuva ukibamenyesha ko uzajya kwivuzayo kugeza ugarutse mu gihugu cyawe. Baguha ubufasha bwose burimo kugufasha kubona viza, abasemuzi, kubona icumbi, amafunguro n’ibindi. Batega amatwi umurwayi ku buryo adashobora kugira icyo akenera ngo akibure, cyangwa ngo yumve ari wenyine.

  1. Ubuvuzi bukomatanye

Apollo Hospitals nibyo bitaro byazanye ubuvuzi bukomatanye mu Buhinde, aho abaganga bafite ubuhanga mu ndwara zitandukanye bishyira hamwe bakavura umurwayi umwe. Ni ukuvuga ko igihe uriyo ushobora guhura n’umuganga wa kanseri, ugira inama abafite ibibazo byo guhangayika, n’undi wese wakenera, bose mu bitaro bimwe utiriwe usiragira mu bice bitandukanye by’ibitaro.

  1. Ikoranabuhanga rigezweho

Ibitaro bya Apollo  bikoresha inzobere mu ikoranabuhanga rigezweho ryemewe ku rwego mpuzamahanga. Uzahasanga imashini kabuhariwe zijyanye n’igihe haba mu gupima cyangwa kuvura abarwayi. Ibi bikaba bifasha mu kumenya icyo umuntu arwaye neza nta kwibeshya, no gukurikirana uko umurwayi agenda akira.

  1. Ubushobozi n’ibikoresho bihagije

Mu bitaro Apollo Hospitals bya Navi Mumbai harimo ibitanda 500, aho kubagira harenga 13, laboratwari zo gupimiramo indwara, n’ibyumba 130 byagenewe indembe aho zikurikiranwa umunota ku wundi n’inzobere z’abaganga zabugenewe.

Ibyo bitaro bivura indwara z’umutima, iz’amagufa, izo mu bwonko, izo mu nda, impyiko n’urwungano rw’inkari. Bavura kandi kanseri zitandukanye, bakanasimbura ingingo z’umubiri zangiritse.

  1. Ubuvuzi buhendutse

Apollo Hospitals itanga ubuvuzi bugezweho, ariko itandukaniro ryabo n’ibitaro by’i Burayi cyangwa muri Amerika ni uko babikora ku buryo buhendutse akaba ari imwe mu bituma bikunzwe cyane n’Abanyarwanda bivuza mu Buhinde.

Ku bindi bisobanuro wabandikira kuri info_mumbai@apollohospitals.com cyangwa ugasura urubuga www.apollohospitals.com.

Ushaka kwivuriza muri ibyo bitaro kandi wahamagara kuri 0788215 954.

Musubize