Mu gihe kera byari bizwi ko umugabo ari we wenyine ufite inshingano zo guhahira urugo bamwe mu baturage bo mu ntara y’amajyaruguru baravuga ko kuri ubu umugore n’umugabo bose basigaye baca hirya no hino bagashakisha ibitunga urugo ugize icyo abona agahagarara mu cyuho mu gihe mugenzi we nawe aba agishakisha.

Hari imyumvire yafashe igihe kitari gito ko umugore agomba kwicara mu rugo umugabo akaba ariwe uruhahira kugeza ubwo hari n’abagabo bakuraga abagore mu kazi ngo bicare mu rugo barebe iby’imbere mu rugo, umugabo ari we wenyine ukomeza inshingano zo guhahira urugo, ariko kuri ubu ngo siko bikimeze mu ngo zumvikana.

Bamwe mu baturage bo mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyaruguru mu bitekerezo byabo bemeza ko umugore nawe asigaye ahahira urugo bombi bakunganirana

Aba baturage bavuga ko iyo umugore nawe afite aho akura byorohera urugo kuko bimwe mu byo akeneye hari ibyo agura atiriwe ategereza umugabo ,umugabo nawe yazagira icyo abona agakemura ibisigaye, ngo ntako bisa rero kuba umugabo n’umugore bakubita hirya no hino bakagira icyo binjiza bombi.

Gusa nanone ibi ngo bishoboka mu ngo zumvikana zibanye mu mahoro kandi zibana mu buryo bwemewe n’amategeko ngo nibwo bahuza uwo mugambi wo kunganirana ugashoboka.

Ijambo umutware cyangwa umuyobozi w’urugo ntiryavuzweho rumwe na benshi hibazwa ukwiriye kuba umuyobozi w’urugo, byumvikane ko ubwo yaba ari nawe ufite inshingano zikomeye.

Mu itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango, rivuga ko umugore n’umugabo bagomba gufatanya ubuyobozi bw’urugo. Bivuze ko umugabo n’umugore bombi ari abatware b’urugo, bitandukanye n’ibyari bimenyerewe ko ubutware bw’urugo bwari ubw’umugabo.

Ingingo ya 209 y’iri tegeko, ivuga ko abashyingiranywe bafatanya ubuyobozi bw’urugo rwabo harimo kurwitaho kugira ngo rugwize umuco mwiza n’ibirutunga no kurwubaka rugakomera.

Musubize