Abana 122 nibo bari mu bigo mbonezamikurire mu Karere ka Rutsiro mu buryo bwo gusubiza ikibazo cy’imirire mibi n’icy’uburere muri rusange, mu gihe muri aka karere abafite iki kibazo bari kuri 43 ku ijana.

Bamwe mu babyeyi batuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, ahari urugo mbonezamikurire rw’icyitegererezo, bemeza ko uburere n’imirire bicagase bituruka ku bujiji bwabo ariko ngo bakomeje kubona inyigisho byabafasha kurera abana babo neza.

Munyentwali Alphonse, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba avuga ko buri rugo rukwiye kuba urw’imbonezamikurire kugira ngo ikibazo cy’uburere n’imirire mibi bicike.

Nubwo ingo mbonezamikurire ziri mu bisubizo by’ikibazo cy’imirire mibi, hari hamwe havugwa ko ibigenewe abana hari ubwo binyerera mu mifuka ya bamwe, ibishobora gutuma iyi gahunda itagera ku ntego nkuko byitezwe.

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro urugo mbonezamikurire rwa kivumu mu Karere ka Rutsiro bamwe mu bana bavuze ko Isaa tanu z’amanywa bari bataranywa igikoma, gusa icyakora umwe mu barera aba bana aravuga ko byatewe na gahunda yari yihariye kuko ngo atari ko bihora.

Kugeza ubu mu gihugu hose, ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 bwerekana ko abana 38 mu bana 100 bafite ibibazo by’imirire mibi,mu gihe mu karere ka Rutsiro bari kuri 43 ku ijana.

Ni mu gihe gahunda yo kurera mu ngo mbonezamikurire imaze kugera ku bana barenga ibihumbi icyenda mu turere 15 muri 30 tugize igihugu, kuva mu mwaka w’2013.

Musubize