Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi barataka ko amazi bari bafite bamaze igihe kirekire batazi icyayahagaritse, gusa ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko imashini yayasunikaga yagize ikibazo ariko ngo hatanzwe isoko ryo kugura indi.

Mu Mirenge myinshi y’Akarere ka Gicumbi ngo bahangayikishijwe no kutagira amazi meza mu Mirenge nka Rukomo, Rutare, Ruvune na Rwamiko henshi ngo bagura ijerekani y’amazi hagati y’amafaranga 300 na 400, ikibazo bavuga ko kibahangayikishije nyamara ngo bigeze amazi nyuma bayoberwa aho agiye.

Aba baturage bavuga ko abana benshi bakererwa ku mashuri ndetse abandi bakabireka kubera ikibazo cyo kutagira amazi. Ababyeyi nabo ngo hari byinshi badakora kubera kwirirwa bashakisha amazi nyuma yo kutabona amafaraga yo kuyagura.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko amazi agera mu bice byinshi by’aka Karere asuninkwa n’imashini ipompe rero ngo yagize ikibazo kandi nta bundi buryo bakoresha batarayibona gusa ngo isoko ryaratanzwe igisigaye ni ukubikirikirana iki kibazo kigakemuka nkuko bisobanurwa.

Intego yo kuva mu 2010 yateganyaga ko 2017 mu Rwanda 100% by’abanyarwanda bagombaga kuba bafite amazi meza, muri metero 200 mu mujyi cyangwa metero 500 mu cyaro, bikagerwaho bivuye kuri 74.% mu 2010 ndetse na 84% mu 2015.

Intara y’Amajyaruguru igaragaza ko kuri ubu Akarere ka Musanze ariko kadafite ikibazo cy’amazi, Akarere ka Rulindo gafite amazi ku gipimo cya 90%, mu gihe uturere twa Gicumbi na Gakenke n’igice cya Burera tugifite ibibazo by’amazi ndetse Akarere ka Gicumbi ko ngo karacyafite amazi ku kigera cya 50%.

Musubize