Muri iki gitondo urukiko rukuru rwasubukuye urubanza ruregwamo Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara rwemeje ko abantu bane bahamagajwe nk’abaherereye ahantu hatazwi banze kwitaba urukiko. Abaregwa bo baracyifuza kuburana ukwabo.

Mu cyumba cy’iburanisha uyu munsi harimo abantu bacye, barimo abo mu muryango w’abaregwa. Abaregwa bombi baje bambaye impuzankano y’abafunze nk’ibisanzwe.

Aba bareganwa na ba Rwigara Ubushinjacyaha bwavugaga ko kubura kwabo ari inzitizi ku rubanza, barimo; Jean Paul Turayishimiye, Gwiza Thabita Mugenzi, Xaverine Mukangarambe na Edmond Bushayija alias Sacyanwa.

Diane na nyina baregwa ibyaha bitandukanye birimo guteza imvururu muri rubanda no gukwirakwiza bihuha byangsha abaturage ubutegetsi buriho.

Diane na nyina baregwa ibyaha bitandukanye birimo guteza imvururu muri rubanda no gukwirakwiza bihuha byangisha abaturage ubutegetsi buriho.

Abaregwa hamwe na ba Rwigara ariko bakaba bataritaba urukiko, ababuranyi bombi basaba urukiko gusuzuma niba bahamagazwa nk’abaherereye ahatazwi cyangwa imanza zigatandukanywa.

Mu iburanisha rya none urukiko rwatangiye rwibutsa ko bariya bantu bahamagajwe nk’abaherereye ahatazwi ariko batitabye Urukiko.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Nshimiyimana Diane Rwigara avuga ko urubanza rw’umukiliya we rwatandukanywa na bariya bantu kuko we ibyo aregwa yabikoze ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Avuga ko byumwihariko icyaha k’inyandiko mpimbano akihariyeho bityo ko atakiburana ari kumwe na bariya bantu.

Ubushinjacyaha buvuga ko uru rubanza rutatandukanywa kuko ibyo baregwa babifatanyije.

Umushibjacyaha yagarutse kuri bimwe bashingiraho barega Diane, avuga ko ubwo yatangizaga Mouvement yo Kurwanya ubutegetsi buriho, umubyeyi we yavuganaga na bamwe muri bariya bantu biyise amazina arimo Nzobe na Mukobanyi ngo aba ababwira ko Diane ari mu gikundi kimwe na bo muri ibyo bikorwa.

Urukiko rwanzuye ko Diane Rwigara adatandukanywa n’abo rwahamagaje badahari

Urukiko rutesheje agaciro ikifuzo cy’uwunganira Diane, rutegeka ko akomeza kuburana ari kumwe na bariya bantu.

Urukiko ruvuga ko Diane Rwigara na bariya bantu bahuriye ku cyaha cyo guteza imidugararo muri rubanda bityo ko batabatandukanya.

Umucamanza avuga kandi ko Me Buhuru wari watanze kiriya kifuzo atagaragaje ingaruka byagira ku mukiliya we mu myiregurire kuko we aburana ahari.

Musubize