Hari bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Base ho mu Karere ka Rulindo bavuga ko babangamiwe n’amafaranga atandukanye bacibwa iyo bagiye mu isoko bafite amagare, muri aya mafaranga bacibwa ngo harimo aya parking nyamara iyo babibye igare ngo ntaho baribariza.

Yaba abatwara abagenzi n’imizigo ku magare bazwi nk’abanyonzi yaba n’abaturage ngo bagenda ku magare badacuruza ngo iyo bagiye mu isoko rya Base ngo babazwa ibyangombwa bo bavuga ko bitagira ingano, ibi byose ngo biba bigambiriye kubananiza, gusa ntibemeza ko ababibaka hari inyungu rusange baba bafite uretse gushaka ko babibura ngo babace amafaranga y’ibihano birire.

Aba baturage bavuga ko ikibababaza cyane ari amafaranga bacibwa ngo ni aya parking y’igare kandi hariho n’abatigeze bariparika ngo bahatirwa kuyahagarika hamwe bakishyura amafaranga nyamara ngo iyo hagize uwibwa igare ntacyo abaza keretse yifatiye uryibye nyamara ngo haba abasecurite baba babategeka kujyana muri iyo parking.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Base buvuga ko abantu bagomba kugira ibyangombwa by’amagare kugira ngo hirindwe ubujura bwayo ariko gushyira ku muturage amabwiriza nk’aya cooperative y’abanyonzi ndetse ukamutegeka na pariking kandi aje guhahira kuri iryo gare ngo byaba ari ukumubangamira ariyo mpamvu ibyo ngo bigiye gukurikiranwa.

Nubwo nta mibare nyayo izwi y’abatunze amagare muri uyu Murenge wa Base mu bigaragarira amaso asa n’aho afitwe na benshi nk’uburyo bwo gutembera bajya mu masoko cyangwa mu mirima, uku gutaka kw’abayatunze muri ubwo buryo kwiyongera kuko abanyonzi bavuga ko hari abatunzwe n’ibihano bicibwa aba banyonzi mu makoperative yabo usanga benshi batanemera ko ariho kubw’inyungu z’abanyamuryango.

Musubize