Ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe, Zanu-PF ryatsindiye imyanya 110 mu muri 153 yahatanirwaga, abatavuga rumwe na Leta baryumaho.

Mu matora yabaye kuri uyu wa mbere mu gihugu cya Zimbabwe, imyanya yahatanirwaga mu nteko ishinga amategeko isa n’iyihariwe n’ishyaka rya Zanu-PF riri ku butegetsi kuva mu 1980.

Mu myanya 153 yahatanirwaga, Zanu-PF yatsindiyemo 110 mu gihe ishyakaka ritavuga rumwe na leta, MDC ryatsindiye imyanya 41 gusa.

N’ubwo komisiyo y’amatora muri Zimbabwe (ZEC) itangaza ko amatora yanyuze mu mucyo abo mu ishyaka rya MDC birinze kugira icyo bavuga.

Nelson Chamisa, uhagarariye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta, uhanganye na Emerson Mnangangwa uri ku butegetsi yavuze ko amatora ya perezida yabayemo uburiganya bityo ko atizeye ibizavamo.

Ni ubwa mbere mu gihugu cya Zimbabwe habaye amatora y’umukuru w’igihugu nyuma y’imyaka itari mike kuko umukambwe Robert Mugabe yari yaragundiriye ubutegetsi amara imyaka 37 yaranze gusimburwa ku butegetsi.

Musubize