Thursday, August 22, 2019
Haracyavugwa ikibazo cy’ubunyamwuga budahagije mu bahesha b’inkiko

Haracyavugwa ikibazo cy’ubunyamwuga budahagije mu bahesha b’inkiko

209
0

Mu Rwanda haracyavugwa ikibazo cy’ubunyamwuga budahagije mu bahesha b’inkiko, ibintu byatumye muri Nyakanga abagera kuri batandatu birukanwa burundu na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, kubera amakosa akomeye bakoze mu kazi.

Anastase Barinda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda asaba abahesha b’inkiko bose baba abatari abumwuga n’ab’umwuga kugana ikigo ILPD gutwaza ubumenyi bagatandukana n’amakosa mu kazi.

Umuyobozi wa ILPD, Dr Muganga Kayihura Didas avuga ko igisubizo kuri iki kibazo ndetse n’ibindi abahesha b’inkiko bahuraga nabyo ari gahunda yo kubongerera ubumenyi igiye gutangizwa muri iki kigo ayoboye cya ILPD agashishikariza abanyamategeko bose kukigana bahahugurwa maze bagahaabwa impamyabumenyi ijyanye n’uyu mwuga.

Mu Rwanda hari Abahesha b’Inkiko b’umwuga basaga 400, abatari ab’umwuga ni 2627 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere 30, Ab’Imirenge 416, Ab’Utugari 2147 na batatu bo muri Minisiteri y’Ubutabera, umwe wo ku Rwego rw’Umuvunyi ndetse n’abo muri MAJ 30.

Ingingo ya 46 y’ itegeko N° 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda rivuga ko impamvu zituma umuhesha w’inkiko w’umwuga ahagarikwa cyangwa yirukanwa burundu harimo guteza cyamunara mu buryo bunyuranyije n’amategeko ibyo yafatiriye ; kwaka cyangwa kurya ruswa ; kurigisa ibyo yafatiriye cyangwa icyatanzweho ubwishyu.

Musubize