Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuhanzi muri Tanzania (BASATA) kuri uyu wa 18 Ukuboza 2018 rwategetse Diamond na Rayvanny kutagira ikindi gitaramo bakorera muri Tanzania no hanze yayo.

BASATA yanabambuye uburenganzira bwo gukora ibitaramo biri mu cyiswe “Wasafi Festival” bizenguruka Tanzania ndetse hari n’igitaramo cyagombaga kubera i Mombasa muri Kenya.

Itangazo ryashyizweho umukono na Onesmo Kayanda, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BASATA, rivuga ko intandaro ari agasuzuguro karenze urugero aba bahanzi bakomeje kugaragaza.

Onesmo avuga ko ibitaramo by’aba basore bihagaritswe mu gihe kitazwi kuko batubashye inzego zishinzwe kureberera abahanzi, kuva ubwo BASATA yashyiraga mu kato indirimbo yabo yitwa Mwanza kuwa 12 Ugushyingo 2018.

Mu bitaramo bamaze iminsi bakora hirya no hino mu gihugu, aba bahanzi baririmbaga iyo ndirimbo yitwa Mwanza kandi yarahagaritswe, ndetse Rayvanny yasabwe kuyisiba ku rukuta rwe rwa Youtube arabyanga.

Itangazo rya BASATA dufitiye kopi riragira riti, “Twafashe uyu mwanzuro bitewe n’ukuntu aba bahanzi bakomeje kugaragaza agasuzuguro ku nzego zishinzwe abahanzi mu gihugu n’ikinyabupfura gike kigaragazwa n’abategura ibitaramo bya WASAFi 2018 bayobowe na Nasib Abdul (Diamond Platnumz)”

Igika cya nyuma cy’iryo tangazo kiragira kiti, “Uru rwego (BASATA) ruramenyesha kandi ko uruhushya rw’ibitaramo bya WASAFI 2018 rutaye agaciro kubera kutubahiriza amategeko, amabwiriza mu migendekere y’ibyo bitaramo.”

Mwanza ni yo ndirimbo iheruka Diamond yakoranye na Rayvanny, aho baririmbamo agace kitwa Nyegezi ko mu Ntara ya Mwanza, ariko uburyo baririmba ntaho bitaniye n’IBYAtsi bya Oda Paccy.

Hari aho bavuga Nyege gusa, -zi ntibayivuge, ibintu byafashwe nk’imiririmbire nyandagazi kuko ijambo nyege ubwayo mu Giswahili risobanura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubwo iyi ndirimbo yahagarikwaga, Diamond na Rayvanny bamaganye iki cyemezo, bavuga ko umuhanzi adakwiye gutegekwa uko akurikiranya amagambo, bakavuga ko nta gahunda bigeze bagira cyo gutesha agaciro umuco.

Mwanza si yo ndirimbo ya Diamond ya mbere yaciwe kuko na Halellujah yafatanyije na Morgan Heritage ndetse na Waka Waka yaririmbanye na Rick Ross na zo zahagaritswe mu mpera za Gashyantare 2018, aho BASATA yavuze ko yazihoye amashusho atajyanye n’umuco.

Ibi byatumye ubwo Diamond yajyaga kumurika alubumu ye yise A boy from Tandale, muri Werurwe 2018, yagiye kuyimurikira muri Kenya kuko atari yemerewe kuririmba inzo ndirimbo zombi ku butaka bwa Tanzania.

Nyuma yo kuzenguruka intara zitandukanye za Tanzania, abahanzi bo muri Label ya WCB (Wasafi Classic Baby) bari bategerejwe muri Mombasa Sports Club muri Kenya, mu gitaramo cyo ku itariki 26 Ukuboza 2018.

Nbintu bishobora kutaba kuko BASATA yategetse ko Diamond na Rayvanny batemerewe gukora ibikorwa ibyo ari byo byose by’ubuhanzi mu gihugu no hanze yacyo, keretse nibasuzugura iki cyemezo.

Icyo gitaramo cya Mombasa biteganyijwe ko cyitabirwa na Diamond Platnumz, mushiki we Queen Darleen bahuje se ariko badahuje nyina, Rayvanny, Lavalava, Harmonize, Mboso, ndetse n’abahanzi batandukanye bo muri Kenya barimo umuraperi Khaligraph Jones, Redsan, Timmy T-Dat, Arrow Bwoy, Susumila na Naiboi.

Ubwo Wakawaka na Halelujah zahagarikwaga mu mpera za Gashyantare 2018, Diamond yagonganye n’inzego zishinzwe abahanzi muri Tanzania zirimo na Minisiteri ifite mu nshingano umuco, aho yavuze ko umunyamabanga wa Leta watangaje kuzihagarika yahubutse, akamutangaho urugero rw’umuyobozi ufata ibyemezo mu rwego rwo kwereka Perezida Magufuli ko akora kandi ntacyo akora gifatika.

Icyo gihe hafunzwe indirimbo 15 icya rimwe, harimo n’izari zimaze imyaka ine zisohotse, ibintu byatumye hibazwa ukuntu indirimbo ihagarikwa yaranavuye kuri ‘hit’ (itakigezweho).

Musubize