Ikipe y’umujyi wa Kigali, AS Kigali itozwa na Masudi Djuma ikomeje kwizahura nyuma yuko yatangiye Shampiyona 2018/2019 nabi ikarinda igeza ku munsi wa 6 itarabona intsinzi y’amanota 3, Kuva ku munsi wa Karindwi kugeza ku munsi wa 10 waraye ushoje iyi kipe imaze gutsinda imikino 3 yikurikiranya.

Umukino wa 3 AS Kigali yawutsindiyemo ikipe ya Gicumbi FC ibitego 6-0 bituma iyi kipe y’umujyi wa Kigali ihita izamuka igera ku mwanya wa 6 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukuboza 2018.

Myugariro Ngandu Omar niwe winjije igitego ku munota wa 21 naho Ally Niyonzima mukuru wa Ngandu Omar yatsinze igitego cya 2 ku munota wa 27, Ndarusanze Jean Claude atsinda igitego cya 3 ku munota wa 31, igice cya mbere cyarangiye AS Kigali imaze gutsinda ibitego 3-0.

Mbaraga Jimmy yatsinze igitego cya 4 n’igitego cya 5 ku munota wa 46 ndetse n’uwa 72 mu gihe Ruhinda Farouk ari we watsinze igitego cya 6 ku munota wa 89.

Ni inshuro ya 3 yikurikiranya Masudi Djuma yegukana amanota 3 nubwo AS Kigali yari yatangiye nabi Shampiyona. Inshuro 2 zibanziriza iyi ya 10 AS Kigali yayitsinzemo ikipe ya Sunrise FC n’ikipe ya Kiyovu Sports.

Gutsinda uyu mukino byatumye AS Kigali ihita igera ku mwanya wa 6 n’amanota 13 inganya na AS Muhanga ndetse na Kiyovu SC ariko yo ikazirusha umubare w’ibitego izigamye.

Musubize