Imikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona ihuza amakipe yo mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda mu mwaka wa 2018, izakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mutarama 2019. Ni umunsi ugiye gutangira ikipe ya APRFC ikiyoboye urutonde n’amanota 29, Mukura Victory Sports iyikurikiye n’amanota 26 mu gihe Amagaju FC na Musanze FC ziherekeranyije inyuma ku rutonde n’amanota 8 na 11.

Uyu munsi utegereje amakipe nka Musanze FC n’Amagaju FC kugira ngo abashe kugaragaza impinduka , uyu munsi uje kandi usanga akazi gakomeye gategereje umutoza w’ikipe Police FC wavuze ko ikipe ye iri gutsindwa bitewe n’ubugambanyi buri gukorwa n’abakinnyi be ni mu gihe abakinnyi bataka kudahemba uduhimbazamusyi nubwo ubuyobozi bwayo bubihakana.

Kuwa Gatanu tariki ya 11 Mutarama 2019, imikino izatangirira i Rusizi ikipe ya Espoir FC yakira ikipe ya APRFC kuri Stade ya Rusizi, ahandi uyu munsi uzatangirira ni kuri Stade ya Kicukiro aho ikipe ya Police FC izaba ihura n’ikipe ya AS Kigali.

Kuwa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019, ikipe ya Amagaju FC izakira ikipe ya Kiyovu SC kuri Stade ya Nyagisenyi.

Umukino wari kuzahuza ikipe ya Mukura VS yakira Etincelles FC, uzasubikwa bitewe n’uko Mukura Victory Sports izaba iri muri Soudan mu mukino wa CAF Confederations Cup izaba ikinamo n’ikipe ya AL Hilal . Undi mukino uhari uyu munsi ni uzahuza ikipe ya Sunrise FC n’ikipe ya Marines FC kuri Stade ya Nyagatare.

Imikino y’umunsi wa 14 Izasoza ku Cyumweru tariki ya 13 ikipe ya Bugesera yakira Musanze FC ku kibuga cya Nyamata mu gihe Rayon Sports izakira Kirehe FC kuri Stade ya Kigali hakazaba hasigaye iminsi 2 kugira ngo imikino ya shampiyona umwaka wa 2018/2019 isoze icyiciro cyayo cya mbere.

Musubize