Kuva muri Werurwe umwaka wa 2019, abarimu bo mu mashuri ya Leta n’afashwa na leta bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya bahembwa umushahara wabo hongereweho 10%.

Hari hashize igihe kitari gito humvikana amajwi y’abarimu n’abafite aho bahuriye n’uburezi bagaragaza ko umushahara wabo uuri hasi ugereranyije n’abandi bakozi.

Mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mutarama 2019 iyobowe na perezida Paul Kagame nibwo hafatiwemo umwanzuro wo kongeza 10 % ku mushahara wa mwarimu.

Umwanzuro ugira uti, “Inyongera y’icumi ku ijana (10%) ku mushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta uhereye muri Werurwe 2019.”

Iyi ni inkuru abarimu basamiye hejuru kuko bavuga ko aya mafaranga zarushaho kubafasha kwiteza imbere.

Umwarimu wo mu mashuri abanza yahembwaga 42 000Frw (bakuyemo byose bivuze ko aya ariyo yajyanaga mu rugo) ku kwezi (Ufite A2) mu gihe uwigisha mu mashuri yisumbuye yahembwaga 120 000FRW (bakuyemo byose bivuze ko aya ariyo yajyanaga mu rugo) (Ufite A0) naho uwigisha mu yisumbuye ariko afite A1 yahembwaga 90 000Frw, gusa hari aho yarengagaho gake cyangwa hakagira izindi mpinduka zibamo bitewe na banki inyuzwamo ayo mafaranga.

Gusa hari abarimu baganiriye na Makuruki.rw bagaragaje ko byaba byiza bashiriweho isoko ryihariye rifite ibiciro biri hasi kuko amafaranga bahembwa iyo bayajyanye ku isoko risanzwe ntacyo abamarira.

Guhera mu kwezi kwa Gtatu abarimu baratangira guhembwa umushara babonaga hiyongereyeho 10% yayo.

Musubize