Indorerezi mpuzamahanga zagaragaje impungenge zifite nyuma yaho Perezida w’urukiko rw’ikirenga rwa Nigeria ahagaritswe ku mirimo ye, habura ibyumweru bitatu gusa ngo amatora ya Perezida abe.

Ku wa gatanu, umucamanza Walter Onnoghen yahagaritswe ku mirimo ye na Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria. Ashinjwa ibirego birimo ibivugwa ko atatangaje umutungo we mbere yuko atangira akazi ke mu mwaka wa 2017.

Ariko umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byahagurukiye ihagarikwa rye, bibona ko rishobora “gupfukirana imigendecyere y’amatora”.

Atiku Abubakar, umukandida w’ingenzi mu bazaba bahanganye na Bwana Buhari mu matora yo mu kwezi gutaha kwa kabiri, yavuze ko icyemezo cya Bwana Buhari ari “igikorwa cy’igitugu”.

Musubize