Perezida Museveni wa Uganda yanenze ONU iri muri Kongo ’guhera mu mwaka wa 1960, ariko abantu bakaba bapfa nk’isazi’.

Mu ijambo ryanyuze kuri Televiziyo yavugiye mu murwa mukuru Kampala, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yavuze ko ashidikanya ku kamaro k’umuryango w’abibumbye, ahita anagaruka kuri Leta ya Somalia nk’urugero atanga rw’ibihugu bidafite Ubuyobozi buhamye, ariko yirinda gutanga izindi ngero z’ibindi bihugu ku mpamvu za diplomasi.

Agarutse kuri ONU, Museveni yayinenze by’umwihariko ku kuba ihagarariwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo guhera mu mwaka wa 1960, ariko abantu bakaba bapfa nk’isazi.

Gusa nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru “The Economist”, ikigero cy’ibyaha muri Uganda kiraringaniye nubwo ibikorwa by’ubujura bikomeje kwiyongera. Iki kinyamakuru cyongeraho ko umutekano muke wahindutse ikibazo cya politiki muri iki gihugu.

Musubize