Rutahizamu w’umunya-Brazil Jonathan Rafaël da Silva yamaze gusinya amasezerano y’amezi atandatu muri Rayon Sports.

Nyuma y’iminsi bivugwa ko uyu rutahizamu yamaze gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, byaje kurangira asinyiye Rayon Sports amezi atandatu.

Kuri uyu wa mbere ni bwo uhagarariye Jonathan Rafaël da Silva yagiranaga ibiganiro bya nyuma n’ikipe ya Rayon Sports, bemeranya ko agomba gukomeza gukinira Rayon Sports kugeza umwaka w’imikino urangiye.

Uyu rutahizamu utarabasha gutsindira Rayon Sports igitego, biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri azagaragara mu mukino uzahuza Rayon Sports na AS Kigali mu gikombe cy’Intwari.

Musubize