Imikino y’irushanwa yo guhatanira igikombe cy’intwari 2019 mu mupira w’amaguru iraza gukomeza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mutarama 2019 amakipe akina umunsi wa Kabiri. 

Imikino y’uyu munsi uraba ari ishiraniro kuko hitezwemo kuza kuboneka ikipe ishobora gutwara igikombe cy’uyu mwaka kizatangwa tariki ya 1 Gashyantare 2019. Amakipe ari imbere ni AS Kigali na Rayon Sports uyu munsi aya makipe araza gukina umukino itsinda ishobora kuzaba inyamahirwe kuko izindi kipe zisigaye nta gitego zatsinze.

Kuri uyu wa Kabiri saa cyenda n’igice (15h30’), ikipe ya APR FC iraza guhura n’ikipe ya Etincelles FC iherutse gutsindwa n’ikipe ya Rayon Sports kuri stade ya Kigali Nyuma Rayon Sports ize guhura na AS Kigali ku isaha ya 18h00.

Ni umukino ushobora kubyara ikipe izatwara igikombe kuko amakipe yombi abitse amanota 3 ariko Rayon Sports ikaba izigamye ibitego bibiri mu gihe AS Kigali izigamye igitego 1. Uyu mukino nawo uraza kubera kuri Stade ya Kigali.

Dore uko gahunda y’imikino iteye uyu munsi :

Kuwa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019
- Etincelles FC vs APR FC (Stade ya Kigali, 15:30)
- Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade ya Kigali, 18:00)

Musubize