Kuri uyu wa kabiri, tariki 05 Gashyantare 2019, haratangazwa  ku mugaragaro Imikino y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere ka gatanu “ANOCA ZONE V YOUTH  GAMES 2019” mu cyumba cy’inama cya MINISPOC i saa yine (10:00 am):
Ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda n’Impuzamashyirahamwe ya za Komite Olempike zo mu Karere k’Afrika y’Iburasirazuba (ANOCA ZONE V: Association of National Olympic Committees of Africa) bateguye imikino y’Urubyiruko rutarengeje imyaka 18 ruturuka mu   ibihugu 11 byo muri ako karere ari byo: Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, Burundi, Eritrea, Ethiopia, South Sudan, Sudan, Somalia, Egypt.
Iyi mikino ikaba igamije gutoza Urubyiruko kwimakaza umuco w’amahoro n’ubworoherane binyuze muri siporo. Iyo mikino kandi igamije kuzamura impano z’abakiri bato; ndetse abazayitabira bakazanifatanya n’Abanyarwanda; kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Nkuko byemejwe mu nama yabereye i Kigali mu kwezi kwa Kamena 2018, yahuje abayobozi ba ANOCA Zone V, iyi mikino izajya iba rimwe mu myaka ibiri muri kimwe mu bihugu bigize aka Karere. Ku nshuro yayo ya mbere ikazakirwa n’u Rwanda kuva tariki 2 Mata 2019 kugeza tariki 6 Mata 2019 mu Karere ka Huye, hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25.
Hitezwe ko iyi mikino izitabirwa n’ibihugu 11 bigize Akarere ka gatanu, abakinnyi bakazarushanwa mu imikino itanu ikurikira: Beach Volleyball, Cycling, Basketball 3X3, Athletics na Taekwondo.

Musubize