Nubwo ngo nta nyiturano babona, Bamwe mu babyeyi barwariye mu bitaro bya muhima bavuga ko batazibagirwa igikorwa cy’urukundo bagaragarijwe n’abagize umunsi wera w’umucyo aho bagaburiwe ndetse bakagaragarizwa urukundo.

Nk’uko abitangaza umuyobozi w’Umunsi Wera w’Umucyo Eduard Mubaraka ngo uyu munsi usobanura ibikorwa by’urukundo akaba ariyo mpamvu uyu munsi hatahiwe ababyeyi barwariye mu bitaro bya muhima ndetse uyu munsi ukazakomeza buri mwaka no ku bandi bantu banyuranye.

Eduard Mubaraka umuyobozi mukuru w’abategura uyu munsi avuga ko bibanda ku bikorwa by’urukundo,harimo no gusangira n’ababyeyi nyuma yo kubona ko abenshi babyarira mu bitaro baba badafite ababitaho.


Yagize ati : “Iki ni igikorwa cy’urukundo dukora rimwe mu gihembwe, impamvu twahisemo gusangira n’Ababyeyi, twararebye dusanga abenshi baba badafite ababitaho, iki gikorwa cy’urukundo twakoze kuri iyi tariki gisobanuye ko umubyeyi wabyariye muri ibi bitaro adakwiye kwicwa n’inzara cyangwa inyota. Buri gihembwe tuzajya dusura ababyeyi bari mu bitaro bitandukanye dusangire nabo.”


Akomeza avuga ko ibi bizakangurira abandi gukundana ndetse no gufashanya cyane cyane abarwayi baba badafite ababitaho.


Ibi kandi bikaba byateguwe muri ibi bitaro bya Muhima kuko ariho usanga ababyeyi baturutse hirya no hino mu mugi wa Kigaki ndetse no mu ntara zitandukanye.
Ababyeyi basangiye n’iri tsinda bavuga ko bishimiye ibyo bateguriwe kuko byabongereye ikizere cy’uko hari ababazirikana.

Iraguha Eugenie Umubyeyi wibarutse abana b’impanga babiri,muri ibi bitaro bya Muhima aturutse mu karere ka Rulindo, yavuze ko yashimishijwe n’uko yabonye abantu bamugaragarije urukundo kuko kuva yabyara yari atarabona abamusura ngo bamufashe kubona ibyo kurya by’ababyeyi.


Yagize ati :”Njyewe bambwiye ngo hano hari ibirori by’ababyeyi nanjye ndaza nsanga barikubagaburira, gusa byanshimishije kuko kuva nabyara nta bandi Bantu baribansura ngo bamfashe kuba nabona ibyo kurya nk’umubyeyi.”


Zimwe mu Nkingi z’Umunsi Wera w’umucyo harimo : Kubaha imana y’u Rwanda,gukundana,kubabarira no gusurana. Uyu munsi ukaba utegurwa kugirango abantu babashe kwishimana no kutigunga nk’uko byatangajwe na Eduard Mubaraka umuyobozi w’abawutegura.


Umunsi Wera w’Umucyo uba tariki ya 07 Nyakanga buri mwaka ukaba umunsi utegurwa n’itsinda ry’abantu bishyize hamwe mu buryo bwo kujya bategura bimwe mu bikorwa by’urukundo ndetse no kwishimana n’Abanyarwanda bamwe baba badafite ababitaho ngo babe hafi yabo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Musubize