Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungire yavuze ko ibihugu byose bya EAC byatumiwe mu mwiherero ariko u Burundi na Sudan y’Epfo ntibyahagaragaye.

Nduhungirehe yagize ati “Ibihugu byose byaratimuwe, ariko twabonye ubutumwa bwa Repubulika y’u Burndi bavuga ko batazabasha kwitabira inama kubera izindi mpamvu bafite mu gihugu, abataradusubije ni Repubulika ya Sudan y’Epfo kandi na bo baratumiwe.”

Umwiherero w’Abayobozi b’Inzego n’ibigo bya EAC n’abahagarariye abikorera n’imiryango itari iya Leta watangijwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe, akaba yasabye ibihugu bya EAC gukorera hamwe kugira ngo biteze imbere abaturage babituye.

Mu biganirwaho harimo uko inkingi zo kwishyira hamwe kw’ibihugu bya EAC zigeze zishyirwa mu bikorwa, uruhare rw’abikorera muri urwo rugendo n’ibijyanye n’imiyoborere y’inzego n’ibigo bishamikiye kuri EAC.

Amb. Nduhungirehe avuga ko amategeko atorwa n’ibihugu binyamuryango aba asobanutse kandi akoze neza, ariko ugasanga habura ubushake politiki kugira ngo ashyirwe mu bikorwa.

Ati “Dufite itegeko rishyiraho umuryango, dufite n’andi masezerano yagiye asinywa, urugero hari ashyiraho guhuza imipaka, ayoroshya urujya n’uruza rw’abantu hari n’ibizaza byo gushyiraho ifaranga rimwe n’ubumwe bwa politiki, ayo mategeko yose usanga akoze neza kandi afite aho atujyana hazima kandi hagaragara ariko iyo bigeze mu gushyirwa mu bikorwa usanga ibihugu bitseta ibirenge ku bintu bimw ena bimwe nko kurujya n’uruza rw’abantu.”

Usanga ngo ibihugu bishyiraho imisoro n’ibindi bidindiza ubucuruzi n’ubuhahirane nka bariyeri mu muhanda n’ibindi.

Mu mwiherero w’umunsi umwe wabereye i Kigali, Nduhungirehe yavuze ko nta mwanya urimo wo kuganira ku bibazo by’amakimbirane mu bihugu binyamuryango nk’u Rwanda na Uganda, cyangwa andi makimbirane.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Libérat Mfumukeko ukomoka mu gihugu cy’u Burudndi yavuze ko uyu muryango uri mu yabonye inkunga ifatika mu gihe gishize, kandi ayo mafaranga akaba azafasha mu iterambere ry’abaturage haba mu burezi no mu bikorwa remezo.

Yavuze ko nubwo hari inzitizi y’amikoro ku bihugu bigize EAC, bigatuma hari bimwe bikererwa gutanga umusanzu ngo ntibyatumye uyu muryango ufunga imirango, ngo amafaranga aratinda ariko akageraho akaza.

Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka gutanga umusanzu ku bihugu binyamuryango byari bigeze kuri 46%.

Dr. Libérat Mfumukeko na we avuga ko hakiri inzitizi mu mategeko aho ibihugu byiyemeza ibintu ariko byagera mu kubishyira mu bikorwa ugasanga biratinze.

Umuryango wa EAC uvuguruye uzizihiza imyaka 20 utangiye gukora. Ugizwe n’ibihugu bitandatu, ari byo Kenya, Uganda, Tanzania, Burundi, u Rwanda na Sudan y’Epfo.

Musubize