Ku munsi w’ejo, tariki ya 7 Mata, Abanyarwanda n’isi yose turaba twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ku nshuro ya 25. Abayobozi batandukanye baturuka hanze y’u Rwanda, baje kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gikorwa.

Uyu munsi, ku wa 6 Mata, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi, Charles Michel, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, umufasha w’umukuru w’iki gihugu, Zinash Tayachew na Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso ni bwo bageze mu Rwanda.

Aba bakuru b’ibihugu n’Abaminisitiri bakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.

Hategerejwe kandi abakuru b’ibihugu baturuka muri Benin, Patrice Talon, Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, Ibrahim Boubacar Keita wa Mali, Idriss Deby wa Tchad ariko igihe bagerera mu Rwanda ntikiramenyekana.

Musubize