Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko abanyarwanda ari beza kandi ko bishoboka ko baba beza kurushaho.

Ibi yabitangaje kuri iki cyumweru ubwo ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi guhera muri Mata 1994.

Imbere y’abantu basaga ibihumbi bitatu baturutse mu bihugu bitandukanye, Perezida Kagame yagize ati, “Ubu turi abanyarwanda beza kurusha uko twahoze ariko biracyashoboka ko tuba beza kurushaho. Nitwe bantu ba nyuma kuri iyi si twiyemeje kuba twe. Ububabare twabayemo bukwiye gutuma umutima wo guhatana utugumamo.”

Yaburiye abashaka gusubiza igihugu mu icuraburindi cyanyuzemo ati, “Abari hano cyangwa hanze batekereza ko igihugu cyacu kitanyuze mu bibi bihagije bagashaka kongera guhangana natwe, mu kurengera bariya bana mwabonye n’igihugu cyacu, ndashaka kubabwira ko tuzakomeza guhangana igihe kinini. Umutima wo guhangana uracyaturimo, ibyabaye hano ntibizongera kubaho na rimwe.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rusenga ngo hatazagira abandi bantu banyura mu byo rwanyuzemo by’umwihariko abavandimwe bo muri Afurika. Ati ,”Ntituzabyemere. Tugomba guhangana n’intumwa z’urwango n’amacakubiri bigaragaza nk’abacunguzi ba demokarasi.”

Perezida Kagame yavuze ko abarokotse bagize ukwihangana bituma hubakwa igihugu gifite ubumwe ati, “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikoreye imitwaro iremereye nta kwijujuta no kwinuba. Ibi byaradukomeje kandi bitwubakira ubumwe.”

Leta isaba abanyarwanda kwibuka biyubaka muri iki gihe cy’amezi atatu cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igahitana abasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Musubize