Sunday, April 21, 2019
Kicukiro : Madame Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro igice cya mbere cy’Ubusitani...

Kicukiro : Madame Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro igice cya mbere cy’Ubusitani bw’Urwibutso I Nyanza

90
0

Uyu munsi, Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame yifatanyije n’abanyarwanda hamwe n’inshuti z’u Rwanda, mu gufungura ku mugaragaro igice cya mbere cy’Ubusitani bw’Urwibutso “Jardin de la Mémoire” bwubatswe ku rwibutso rwa Nyanza.

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame mu ijambo rye yashimiye Imiryango y’Abarokotse Jenoside, Abahagarariye imiryango mpuzamahanga, Abagize umuryango Shoah Foundation, Abanyarwanda n’ inshuti z’u Rwanda muri rusange, kuba bitabiriye iki gikorwa nka kimwe mu bikorwa byo Kwibuka Ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati ” Nejejwe no kubana namwe uyu munsi, by’umwihariko muri iki gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro igice cya mbere cy’Ubusitani bw’Urwibutso “Jardin de la Mémoire” hano ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, twifuje kubaka ubusitani, ahabereye amateka mabi, nk’ikimenyetso kitazasibangana. Ikimenyetso kitwibutsa ko ubuzima bwakomeje, n’ubwo hari abifuzaga ko tuzaheranwa n’ urupfu”.

Nyakubahwa Jeannette Kagame yasoje ijambo rye asaba abitabiriye igikorwa cyo gufungura igice cya mbere cy’Ubusitani bw’Urwibutso, gukomeza kuba Abatanguha beza b’u Rwanda no gukomeza guharanira ko abato batazongera gupfa ukundi.

“Dushyira ibuye ry’ifatizo kuri ubu busitani, hari hashize imyaka ibarirwa ku ntoki, tuvuye muri Jenoside yatumariye abacu, ndetse n’urugamba rwo kuyihagarika no kubohora igihugu. Hari abatarashoboraga no kumva ko ubuzima buzashoboka”.

Ubusitani bw’Urwibutso bwubatswe n’umuryango Ibuka na Bruce Clarke, hagamijwe gushyiraho ikimenyetso cyo kwibuka iteka, n’igihango cy’ubuzima, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Musubize