Omar Hassan Ahmad Al-Bashir, yegujwe n’igisirikare cya Sudan nyuma y’imyigaragambyo yadutse muri iki gihugu, imvano yayo yabaye igiciro cy’ibikomoka kuri petroli cyazamutse, leta igashakira indonke mu kuzamura igiciro cy’umugati, ifunguro ritunze benshi muri iki gihugu.

Hashize icyumweru kimwe gusa, umukambwe Abdelaziz Boutefilka yegujwe n’imyigaragambyo karundura y’abaturage, bamusabaga kurekura ubutegetsi yari amazeho imyaka 20.

Ese ibi biri kuba mu bihugu by’Abarabu, byaba ari igice cya kabiri cy’inkundura y’abarabu (arab spring cyangwa se printemps arabe), nyuma y’aho muri 2012, iyi nkundura yeguje abaperezida b’ibihugu by’Abarabu, yasize abarimo Colonel Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi, wari umaze imyaka 40 ku butegetsi muri Libiya ahasize umutwe ?

Impuguke muri politiki zivuga ko ibi bisa nk’ibisigisigi by’inkundura y’Abarabu, kuko yaba Alijeriya na Sudan ari byo bihugu by’Abarabu bibiri byari byasigaye, mu bifite Abaperezida barambye ku butegetsi.

Uretse Bashir wari umaze imyaka 30 ku butegetsi, umugabane wa Afurika uracyafite abakuru b’ibihugu basa n’abadashaka kurekura intebe y’ubutegetsi, benshi bavuga ko bitari mu bushake bw’abenegihugu. Abari ku isonga ni Paul Bia wa Cameroun (uherutse no gutorerwa indi manda ya 6 yiyongera ku myaka 38 ategetse), Teodole Obiang Nguema wa Guinee Equatorial, nawe umaze ibinyacumi 4 ku ntebe y’ubutegetsi, ni ukuvuga imyaka 40, ndetse na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, uyitegetse imyaka 33, nawe ukinyotewe na politiki.

Ishusho y’imitegekere ya Afurika iteye benshi kwibaza niba ari ngombwa ko benshi mu baperezida, bazajya barindira ko abaturage bagana iyi mihanda babamagana, cyangwa se ngo igisirikare ari cyo gifata iya mbere mu kubeguza.

Mu mboni z’impuguke muri politiki, ngo ibi si ngombwa kuko mu gihe hari icyo umuperezida runaka yagejeje ku baturage, ari bo bakwiye kumushima ko akomeza kubayobora, cyangwa se bakamusaba guharira abandi mu kubakira kubyo yagezeho. Gusa, ngo hari icyizere cy’uko inkuru z’igundira ry’ubutegtsi kuri uyu mugabane, zazaba amateka.

Uku kugundira ubutegetsi kwa bamwe mu baperezida ba Afurika, bisa n’ibitanga ihurizo rikomeye ku rubyiruko rw’uyu mugabane, kenshi bamwe mu bayobozi bakunze kumvikana bavuga ko ari rwo shingiro ry’iterambere ry’uyu mugabane, wazahajwe n’uruhuri rw’ibibazo nubwo urubyiruko narwo rusa nk’urwahariye uruhando rwa politiki abakuze, impuguke zivuga ko iki cyoba rugiterwa no kuramba ku butegetsi kw’ababufashe benshi ku ruhembe rw’imbunda, bigapfukirana amahirwe y’urubyiruko, narwo ruvugwaho kugendera cyane kure politiki.

Nyamara kubw’impuguke mubya politiki, ngo Afurika ntiteze kubona umubare uhagije w’urubyiruko mu ruhando rwa politiki, mu gihe usanga abaramba ku butegetsi, bakirengagiza imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru muri Afurika, ubundi kiri ku myaka 65, kugeza ubwo babera abakambwe ku ntebe z’ubutegetsi, ibibatinyura no gufata abaperezida bagenzi babo (bo bataratinda cyane ku ntebe y’ubutegetsi) nk’abana, cyangwa abuzukuru.

Musubize