Mu ruzinduko rw’Iminsi ibiri perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir n’uwahoze akuriye inyeshyamba, Riek Machar barimo muri Vatican, basomwe ibirenge n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis abasaba guharanira amahoro muri Sudan y’Epfo.

Nyuma yo kubasoma ibirenge mu muhango udakunda kubaho yagize ati, “Bavandimwe banjye ndabasaba kubaho mu mahoro. Ndi kubibasaba mbikuye ku muutima, reka dukomeze dutere imbere.”

Nyuma yo kubaha penetensiya, Papa Francis yatangaje ko yizeye adashidikanya ko intambara n’amakimbirane bishingiye ku moko na politiki bigiye kurangira muri Sudani.

Yabasabye kutazahirahira gutatira igihango bagiranye na Nyagasani, ahubwo ko bagomba guharanira gukora igituma abaturage ba Sudani babaho mu mudendezo nkuko babyiyemeje.

Amakimbirane ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar yo mu 2013 yaguyemo abaturage barenga ibihumbi 400.

Gusa umwaka ushize basinye amasezerano y’amahoro biyemeza gufatanya kuzamura igihugu aho kugihoza mu mirwano.

Musubize