Bamwe mu baturage mu bice bitandukanye mu ntara y’iburasirazuba bemeze ko ibahano bitangwa ko muntu wafatanywe ibiyobobyabwenge bidahagije, bityo bigatuma ababikoresha bakomeza kwiyongera.

Iyo uganiriye na bamwe mu baturage bo mu ntara y’iburasirazuba bakubwira ibiyobyabwenge ari bibi cyane ku buzima bwabo.

Hari abavuga ko kuba leta yarashyizeho ibihano bikarishye kuwashwe ibikoresha ngo ari ibintu bishimira.

Ku rundi ruhande ariko uyu we avuga ko ibihano bitangwa bitakomeye cyane bityo bikaba intandaro yo gukomeza kubona abantu bakomeza gufatanwa ibiyobyabwenge,uyu kimwe na bagenzi be bafite icyo basaba leta.

Ibiyobyabwenge ni kimwe mu bintu leta y’u Rwanda yahagurukiye aho henshi iyo bifashwe bimenwa ndetse n’ubifatanwe akabihaninwa n’amategeko.

Ubushakatsi bwa minisiteri y’ubuzima bwo mwaka wa 2017, bwagaragaje ko 52.2% by’urubyiruko bafashe ku biyobyabwenge nibura inshuro imwe,mu mwaka wa 2018 kandi bwagaragaje ko mu ntara y’iburasirazuba polisi yafashe ibiro 4 197 by’urumogi,litiro 3 444 za kanyanga na litiro 109 496 z’inzoga z’inkorano.

Ingingo y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ya 263 ivuga ko umuntu wese ufashwe arya,anyway,yitera,uhumeka cyangwa yisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose,ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo ahanishwa ahanishwa igifungo kitari mu nsi y’umwaka umwe,ariko kitarenze imyaka 2 cyangwa agahanishwa imirimo y’inyungu rusange.

Ni mu gihe umuntu wese ufahswe akora, ahinga ahundura atunda,abika,aha undi,agurisha mu gihugu ibiyobyabwenge bihambaye cyangwa urusobe rw’imimiti ikoreshwa nka byo,mu buryo bunyuranije n’amategeko iyi ahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo cya Burundi n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20 ariko atarenze 30

Musubize