Nyuma y’imisni mike ikipe ya AS Kigali itandukanye n’uwari umutoza mukuru wayo Masudi Djuma imuziza umusaruro muke ihise itsinda Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa mu mukino wa shampiyona wahuzaga amakipe yombi.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Bishira Ratif ku munota wa 51 w’umukino Ku ikosa ryari rimaze gukorwa na Ahoyikuye Jean Paul. Fuadi ateye umupira, ushyirwaho umutwe na Ssentongo, usanga Bishira Latif wazamutse n’abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports, arawigarama ujya mu izamu.

Kiyovu Sport uyu ni umukino wa 2 itsinzwe yikurikirannya nyuma yaho mu mpera z’icyumweru gishize yatsindiwe i Gicumbi na Gicumbi fc igitego kimwe ku busa. Nyuma y’umukino wa  Gicumbi abafana ba Kiyovu sport bagaragaje gucika intege kuko bahise bagabanyuka ku kibugua k’imyitozo aho Kiyovu yitoreza.

Kiyovu sport yarangije umukino ituzuye nyuma yaho umukinnyi wayo Armel Ghislain Djimoe yabonye ikarita y’umuhondo ya kabiri mu mpera z’umukino ikamuviramo kubona ikarita y’umutuku yamusohoye mu kibuga.

Uyu mukino ufashije As Kigali kugera ku mwanya wa 6 n’amanota 34 mbere yuko Espoir iyiri inyuma ikina ariko mu gihe yaba itsinze AS Kigali izaguma ku mwanya wa 7.

As Kigali yatangiye nabi shampiyona  yo gutandukana n’umutoza Masudi Djuma nti biramenyekana niba iyi kipe izakomeza gutozwa na Mateso Jean de Dieu by’agatenyo cyangwa niba azashakirwa undi mu buryo buhoraho.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mande zombi

AS Kigali: Bate Shamiru, Ntamuhanga Tumaine Tity (c), Benedata Janvier, Niyomugabo Jean Claude, Ishimwe Kevin, Ndayisenga Fuadi, Ngandu Omar, Bishira Latif, Ndarusanze Jean Claude, ssentongo Saifi (Ruhinda Farouk) na Nsabimana Eric.

Kiyovu Sport: Ndoli Jean Claude, Ngirimana Alexis (c), Serumogo Ali, Ahoyikuye Jean Paul ‘Mukonya’, Rwabuhihi Aime Placide, Habamahoro Vincent, Kalisa Rachid, Herron Scarla Berrian, Yamin Salum, Nizeyimana Jean Claude ‘Rutsiro’ na Armel Ghislain Djimoe.

Musubize