Kuva ubushinwa butangije gahunda bwise “Centure et route” igamije  guhuza ibihugu mu bijyanye n’ibikorwa remezo bwemeza ko umaze gutanga umusaruro ugaragara mu bukungu, ubukerarugendo, uburezi haba ku Bushinwa no ku bihugu byawitabiriye.

Umunyamakuru wa CGTN ishami ry’Igifaransa Wang Botao avuga ko Ubushinwa mu myaka 20 ishize bwabonye ibisigazwa by’amateka yabwo bubihawe n’Ubutaliyani nyuma yaho nabwo bwari bumaze kwemera uyu mushinga wa Cetune et route kikaba ari igikorwa gikomeye ubushinwa bwagezeho muri iyi myaka kandi kibikuye kuri uyu mushinga.

Wang Botao Umunyamakuru wa CGTN Ishami ry’igifaransa

Ubwo Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yavugaga kuri uyu mushinga ceinture et route, yavuze ko uzafasha abatuuye Isi ghuza ibibahuza biciye mu biganiro: . “uyu mushinga uzatuma abantu bahuza imyumvire ku muco hatabayeho guhangana. Tugomba gufasha hasi ibidutanya tukimakaza ibiganiro byubaka”.

Usibye ubushinwa buvuga ko bwungikiye muri uyu mushinga n’ubukerarugendo ku bihugu biwurimo wariyongereye kugera ku kigero cya 70% aho Aziya, Uburayi na Afurika; bihariye 74% by’ibyanya kamare by’isi na kimwe cya kabiri cy’ibijyanye n’ubutunzi bushingiye ku muco.

Ubukerarugendo nabwo bwariyongereye cyane mu mwaka wa 2017 mu bihugu biri muri uyu mushinga kuko hagati yabyo n’Ubushinwa hakozwe ingendo zibarirwa muri miliyoni 60 bikavugwa ko ingendo zakozwe n’abashinwa n’abandi bajya mu Bushinwa zikubye hagati ya 2.3 na 2.6.

Ingendo zirenga miliyoni 60zakozwe hagati y’Ubushinwa nibuhugu bihuriye ku mushinga

Si ubukerarugendo gusa no mu burezi ibihugu bihuriye kuri uyu mushinga byungutse byinshi kuko nibura ubushinwa butanga buruse ibihumbi 10 buri mwaka ku baturutse muri ibi bihugu bajya kwigayo cyangwa gukorayo ubushakashatsi butandukanye ndetse n’umubare w’abashinwa bajya kwiga hanze ukaba warenze ibihumbi 600 mu mwaka wa 2017 bivuga ugenda wiyongera buri mwaka.

Umwaka ushize Ubushinwa bwasinyanye amasezerano n’Ibihug 24 bihuriye kuri uyu muryango yo kwemera impamyabumenyi za kaminuza n’amashuri yisumbuye.

Impamya bumenyi zo mu bihugu 24 zemewe mu Bushinwa

Mu gihe mu bijyanye n’ubuhahirane ndetse n’ubutwererane imijyi 1023 yo mu bihugu 61 ku isi yanyanye amasezerano n’imijyi yo mu Bushinwa bikaba bivuze ko nibura imijyi 40 yo mu Bushinwa ifitanye amasezerano n’imijyi myinshi itandukanye yo mu bindi Bihigu by’Isi.

Musubize