Abagabo bane batuye mu karere ka Gasabo Umurenge wa Kimironko Akagari ka Nyagatovu nibo bafunzwe bazira gutunga amasasu mu nzu babagamo mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba bagabo bafashwe mu ijoro ryo kuwa gatatu taliki ya 24 Mata 2019 ubwo babiri muri bo bashyamiranaga bapfa umugore nkuko amakuru y’abaturanyi babo abivuga.

“ Uwitwa Gatera usa n’ukuze  yari ahamaze igihe babana ari batatu ni uko Nyaminani nawe araza ahabwa icumbi ariko nti yishimire uburyo uwo mugabo wundi avugana neza n’umugore wabacumbikiye bihumira ku mirari ubwo nawe yashakaga kugira icyo amubaza Gatera arabimenya ahita asaba ko yirukanwa muri iryo joro.”

Uyu mutangabuhamya akomeza agira ati : “ twahamagaye uwo mugore ngo ahoshe imvuru biranga kuko twumvaga ko kwirukana umuntu ninjoro bitemewe ariko kuko abo bagabo bombi bari basinze bakomeje gutukana buri wese yirata ku wundi ngo ni umusirakare yamawereka nibwo Gatera yavuyemo ajya gutabaza abashinzwe umutekano agarukana n’abasirika abereka ayo masasu yari mu nzu babaza nyirayo n’imbunda yayo birabura babatwara batyo.”

Aba baturanyi bavuga ko batazi umwirondoro wabo bagabo wose nubwo bamaze igihe baturanye usibye Nyaminanai wari uahmaze iminsi itanu gusa kuko nta mazina yabo yose bazi ndetse naho bakomoka nti bahazi gusa baziko ari mu ntara y’amajyepfo.

Bavuga ko abafunzwe ari uwitwa Vincent, Gatera Jeana Baptiste  usanzwe ukora umurimo wo kudoda inkweto ari nawe wahamagaye abashinzwe umutekano, Nyaminani bivugwa ko ariwe wazanye ibibazo ashaka gutereta umugore wabacumbikiye na  Desire bose bakaba bari bacumbitse mu nzu imwe y’icyumba n’uruganiriro.

Gatera Jean Baptiste wari usanzwe abanye n’umugore neza wabateranyije bivugwa ko yahoze mu gisirikare cyatsinzwe cy’inzirabwoba.

Aya makuru yo kuba aba barajyanywe bazira gutunga amasasu umuyobozi w’umudugudu batuyemo avuga ko nawe yabyumvise ariko ko inzego z’umutekano arizo zahamya icyo zibakurikiranyeho. Gusa aya makuru akaba yaranatangarijwee abaturage bitabiriye umuganda w’ukwezi kwa mata muri uyu Mudugudu.

Umuvugizi w’u rwego rw’ubushinja cyaha Mbabazi MOdeste nawe yemeje aya amakuru y’ifatwa ryaba bagabo avuga ko byinshi bizwi n’ubushinjacyaha kuko bamaze kugezwa mu maboko yabo ngo babakorere ikirego.

Rwandanziza

Musubize