Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, yemeje ko Nsabimana ’Sankara’ Callixte umaze igihe kinini yigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda yafashwe kandi akaba afungiwe mu Rwanda aho ategerejwe gukanirwa urumukwiye n’inzego z’ubutabera mu gihe cya vuba.

Minisitiri Sezibera yagize ati “Bamaze iminsi bigamba ko bagiye gutera u Rwanda, bashaka kwica abanyarwanda bakavuga ko bafashe Nyungwe ndetse bakavuga ko badashaka ko abakerarugendo bajyayo. Abo bakabivuga bari muri ibyo bihugu. Ba Rusesabagina bari mu Bubiligi, Ntilikina mu Bufaransa, Kayumba muri Afurika y’Epfo, Himbara muri Canada.”

Yakomeje agira ati “Twumva bidakwiriye ko umuntu yaba ari hanze aho yica abanyarwanda cyangwa afatanya n’abica abanyarwanda ntibibagireho ingaruka. Twumva ari inshingano zabo kubakurikirana cyangwa u Rwanda rukabikurikiranira. Twabiganiriye kandi tuzakomeza kubiganiraho

“Sankara amaze iminsi yigamba ibitero byishe abantu, yigamba ko yafashe Nyungwe akajya ku maradiyo akigamba ko azakora n’ibindi ibyo bidahagije…Twabasobanuriye ko batazabishobora kandi u Rwanda rutazabyihanganira akaba ariyo mpamvu dukoranye n’abandi Maj. Sankara yagaruwe mu Rwanda inzego zibishinzwe zikaba ziri bumushyikirize ubucamanza agasobanura ibyo akora. N’abandi bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bazabibazwa.”

Ni ubwambere leta y’u Rwanda igize icyo itangaza ku ifatwa rya Sankara nyuma y’amakuru yavuagga ko yafatiwe muri Comors ariko habura ubyemeza. Gusa nyuma yahoo gato Rusesabagina ari nawe boss wa Sankara yavuze ko Comoros yamurekuye akaba yidegemby ariko umunyamabannga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yahise anyomoza aya makuru avuga ko Rusesabagina nta makuru ysankara afite ko abeshya nubwo Nduhungirehe nawe atatangaje aho Sankara aherereye.

Kugeza ubu Sankara ari mu maboko b’ubugenzacyaha bw’igihugu aho buvuga ko bumukurikiranyeho ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba. kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba’ gushimuta, gusahura n’ibindi.

Sankara abaye uwa gatatu mu barwanya ubutegetsi bw;u Rwanda ufashwe muminisi ya vuba nyuma y’abayobozi babiri ba FDLR bafungiwe mu Rwanda bamaze no gutangira kuburanishwa

 

Musubize