Kiyovu Sport yari imaze iminsi ititwara neza ihagamye Apr fc iyigabanyriza umuvuduko wo gusiga Rayon sport bahanganiye igikombe cya shampiyona.

Kiyovu sport yakiriye APR fc ku munsi wa 25 wa shampiyona aho amakipe yombi aguye miswi mu mukino nta kipe n’imwe yashoboye kureba mu izamu ry’indi nubwo amakipe yose yagerageje gusatirana.

Kiyovu Sport yari imaze imikino 2 idatsinda kuko yaherukaga gutsindwa na Gicumbi ndetse na AS Kigali ku buryo bukurikirana.

APR fc yo nyuma yo gutsindwa na Rayon sport yongeye kwigarurira icyizere itsinda Bugesera Fc iyinyagiye ibitego bitatu ku busa.

Muri uyu mukino APR fc itakaje amanota 2 aho igize amanota 58 mu gihe ikurikiwe na Rayon sport ifite amanota 54 n’umukino 1 itarakina.

Mu wundi mukino wari utegerejwe kuri uyu wa kabiri ikipe ya AS Kigali yatsinzwe na Gicumbi igitego kimwe ku busa  mu mukino wabere I Gicumbi.

Imikino y’abaye n’indi iteganyijwe

kuwa kabiri 30, Mata 2019
Gicumbi FC 1-0 AS Kigali FC (Gicumbi, 15h30)
SC Kiyovu 0-0 APR FC (Stade de Kigali, 17h30)

Kuwa gatatu,1 Gicurasi 2019
Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15h30)
Amagaju FC vs Mukura VS (Nyagisenyi, 15h30)
Kirehe FC vs Marines FC (Kirehe, 15h30)
Bugesera FC vs AS Muhanga (Stade Mumena, 15h30)

Kuwa kane, 2 Gicurasi , 2019
Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15h30)
Rayon Sports FC vs Espoir FC (Stade de Kigali, 15h30)

Musubize