Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bakoraga imirimo y’isuku mu kigo cy’amashyuri cya “Notre Dame d’Afrique” ku Nyundo bakishyurwa na leta, nyuma bakaza kujya bahembwa n’ikigo bavuga ko ibirarane bya mbere y’umwaka wa 2000 batarabibona.

Gusiragira mu buyobozi bishyuza amafaranga bakoreye imyaka ikaba 20, ni kimwe mu bibabaje bamwe mu bakozi bakoraga isuku mu kigo cy’amashuri cya Notre dame d’Afrique ku Nyundo.

Aba bavuga ko bakoraga uyu mwuga bahembwa na Minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye ariko bagasesa amasezerano mu mwaka w’2000, ngo kuva basesa amasezerano, ibirarane iyi minisiteri yari ibabereyemo kugeza n’ubu ngo baracyabyishyuza.

Dr Alvera Mukabaramba Alvera, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko ukudakemuka kw’ibibazo nkibi hari ubwo biterwa na banyirabyo kimwe n’abashinzwe kubicyemura.

Kuri ubu abakozi bishyuza leta kubera amafaranga bakoreye bakora imirimo y’isuku mu kigo cy’amashuri cya Notre Dame d’Afrique bagera ku icyenda, bakishyuza amafaranga bavuga ko arenga milliyoni imwe.

Musubize