Igitego kimwe Rayon sport itsinze Police fc kiyicaje ku mwanya wambere muri shampiyona ibintu byafatwaga nk’inzozi kuri bamwe nyuma yuko yatangiye shampiyona itsindwa imikino yayo ikomeye.

Igitego cya Ulimwengu Jules cyo ku munota wa 84  w’umukino nicyo gitandukanyije Police fc na Raport mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyon umukino Rayon sport yasabwaga gutsinda ngo ijye ku mwanya wambere by’agateganyo muri shampiyona. Wari umukino uryoheye ijisho nubwo ku ruhande rwa Police fc yo yasaga nkaho kunganya ntacyo byari biyitwaye kuko abakinnyi bayo batangiye gutinza umukino hakiri kare bamwe banabihererwa amakarita.

Uburyo bwinshi bwabonetse bw’igitego bwari ubwa Rayon sport nkaho mu gice cyambere yarase ibitego bitatu byari byabazwe harimo uburyo bwa Sarpong, Ulimwengu na Rutanga Eric.

Mu gice cya kabiri cyatangaiye Police fc isatira izamu rya Rayon sport igihe gito ariko nti byayihira gusa na Rayon sport mu gice cya kabiri nta buryo bugaragara bwinshi yarase nubwo ariyo yageragezaga gusatira izamu cyane. Ku munota wa 80 w’umukino Rayon sport nibwo yatangiye kugaragaza cyane ko ishaka igitego maze Iradukunda Eric Radu ahusha igitego cyari cyabazwe n’abafana bahagurutse, nyuma yaho gato nibwo Ulimwengu yahise atsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyari icye cya 17 muri shampiyona.

Rayon sport itsinze Police fc kiyicaje ku mwanya wambere

Musubize