Mu gihe abayisilamu ku Isi hose bitageura gutangira igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadahani umuryango w’abayisilamu mu Rwanda  uvuga ko kuba ari ukwezi kw’ibikorwa byinshi ariko bishingiye ku kugandukira Imana no gusabana ariko ko uyu mwaka kuzarangwa n’ibikorwa bikomeye birimo amarushanwa mpuzamahanga mu gusoma Cor an azabera mu Rwanda n’inama nkuru y’abayisilamu ngaruka mwaka iba muri uku kwezi.

Ukwezi kw’Igisibo ku bayisilamu kuba mu kwezi ku wa cyenda ku ndangamisi y’icyarabu kukaba kuzatangira taliki ya 6 Gicurasi 2019 ku ngengabihe isanzwe ya Geregori. Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda RMC (Rwanda Muslim Community) uvuga ko wateguyemo ibikorwa byinshi bikomeye ahanini bishingiye ku gusabana kw’abantu bose basangira amafungura, bakina imikino itandukanye ndetse u Rwanda rukazakiramo n’amarushnwa nyafurika yo gusoma igitabo gitagatifu cya Cor an azahuza ibihugu 25 bya Afurika.

“ Twateguye ibikorwa byinshi harimo n’ibikomeye nkaho tuzakira amarushanwa akomeye muri Afurika yo gusoma Cor an aho tuzakira ibihugu 25, usibye ibyo mu Rwanda hari amarushanwa y’imikino asanzwe aba yitwa Iddi Cup ahuza urubyiruko uyu mwaka azakomeza ikindi muri uku kwezi Gutagatifu tuzakoramo inama ikomeye ihuza inzego nyinshi z’abayisilamu izabera muri Kigali Convintion Center ikaba ariyo nama ihuza Abayisilamu benshi mu Rwanda.” Mufuti w’u Rwanda  Sheikh Hitimana Saleh akomeza agira ati :

“ Dukomeje gushakira abatishoboye amafuguro muri uku kwezi aho tunazirikana cyane imfungwa n’abagororwa nabo baba bari muri iki gisibo.” Umuyobozi w’abayisilamu ku rwego rw’Igihugu asaba Abayisilamu bose gukomeza gukundana hagati yabo n’abandi bose badahuje imyemerere kandi banita cyane ku banyantege nke.

“ Uku kwezi gukwiye gufasha bantu kugandukira Imana no kuyikorera cyane n’ibikorwa byabo bikarangwa n’urukundo, ubworoherane no gufashanya kandi bakanita ku banyantege nke cyane. Ntabwo abanyanege nke ari abakene n’ababatishoboye gusa kuko hari n’abanyantege nke mu myemerere abo nabo ni ukubafasha kugumana ukwemera kwabo.”

Inama nkuru y’abyisilamu nti haramenyekana italiki nyirizina izaberahusa bbikaba bizwi ko izaba mu cyumweru cyanyuma cy’iki gisibo naho amarushanwa yo guzoma Cor an yo akzaba nyuma gato y’igisibo kuko azaba mu nyumweru cyambere igisibo kirangiye mu byo bita sitati( iminsi yo guherekeza).

Mu gisibo cy’abayisilamu kitarenza iminsi 30 abayisilamu baba babujijwe kurya no kunywa ndetse no kubonana n’abo bashakanye kuva izuba rirashe kugeza rirenze. Iki gisibo ni inking ya kane mu nkingi 5 zigize idini ya Isilamu harimo kwemera imana imwe n’intuma yayo Muhammad, gusenga gatanu ku munsi, gusiba mu kwezi kwa Ramadhani, gutanga amaturo no gufasha abakene ndetse no gukora umutambagiro mutagatifu i Maka

Rwandanziza

Musubize