Abivuriza mu bitaro hirya no hino mu Rwanda baravuga ko leta ikwiye kongera umubare w’ababyaza nubwo serivisi zihabwa abagiye kubyara zirimo kugenda ziba nziza, ibi babivuze mu gihe kuri uyu wa Mbere hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’ababyaza. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima buravuga ko bagiye gufatanya na Minisiteri y’uburezi hakongerwa umubare w’ababyaza.

Mu gihe U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyaza, hari bamwe mu bagana ibitaro bitandukanye babwiye Radio10 na Tv10 ko bagerereranyije no mu myaka yashize, ubu ngo babona Serivisi bahabwa iyo bagiye kubyara zigenda zirusha kuba nziza kuko ngo nta mubyeyi babona upfa, gusa bagasaba leta ko hakongerwa abaganga.

Umuyobozi w’urugaga rw’ababyaza mu Rwanda, Josephine Murekezi avuga ko ababyaza bo mu Rwanda bamaze kugera kuri byinshi birimo gutanga service nziza nubwo bamwe muri bo hari abatandukira bagafata abarwayi nabi, gusa ngo nababigerageje barabihanirwa. Zimwe mu mbogamizi bagihura nazo zirimo kuba bakiri bakeya, ariko ngo barimo gukora ibishoboka byose ngo biyongere

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, Dr Condo Jeannine witabiriye umunsi mpuzamahanga w’ababyaza yavuze ko barimo gukorana na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo ababyaza bakongerwa.

Imibare itangwa na OMS igaragaza ko ku Isi, umugore umwe ku bagore 400 apfa abyara, mu gihe mu Rwanda ho ku babyeyi 200, umwe apfa abyara buri mwaka, nyamara mu bihugu bikize mu babyeyi 8.000 umwe niwe upfa abyara buri mwaka.

Musubize