Kuva kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame aratangira uruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba aho azasura uturere dutandatu.

Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu azarutangirira mu Karere ka Burera na Musanze, ku munsi wa kabiri ajye i Rubavu na Rutsiro nyuma asoreze i Nyamasheke n’i Karongi.

Perezida Kagame yaherukaga kuganira n’abaturage bo hirya no hino mu gihugu ubwo yasuraga Intara y’Amajyepfo muri Gashyantare uyu mwaka.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yasabye ko haba ubufatanye mu guhashya ubukene mu Karere ka Nyamagabe, abaturage bose bakagira imibereho myiza, kandi hakagira igikorwa mu kwesa imihigo ntibahore mu myanya y’inyuma.

Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba zizasurwa n’Umukuru w’Igihugu, ni zimwe mu zikungahaye ku bikorwa by’ubuhinzi kuko ahanini umusaruro w’ibirayi mwinshi uboneka mu gihugu ariho uturuka.

Musubize