Umunyapolitike wari uzwiho kunenga cyane ubutegetsi bwa Perezida John Pombe Magufuli yaburiwe irengero, nyuma yo gushimutwa n’abantu batazwi mu Majyepfo ya Tanzania.

Polisi yo mu gace ka Songwe mu magepfo ya Tanzaniya yahise itangaza ko ntacy izi kuri aya makuru yo gufatwa kwa Mdude Nyangali.

Ishyaka abarizwamo Chama cha Demokrasia na Maendeleo (CHADEMA), ryatangaje ko yaburiwe irengero ku mugoroba wo ku wa Gatandatu n’abagabo bane bitwaje intwaro, ubwo yari avuye mu kazi ke ahitwa Mbozi, agace kari hafi y’umupaka wa Tanzania na Zambia, ryongeraho ko ryifuza ko uyu murwanashyaka waryo agarurwa ari muzima.

George Kyando, umukuru wa polisi mu gace ka Songwe, yabwiye ikinyamakuru Mwanainchi ko bakiri gukurikirana, ariko ko nta makuru arambuye arabona ku ishimutwa rya Bwana Mdude.

Ishyaka Chadema ryatangaje ko kugeza ubu ritazi aho Mdude aherereye nubwo ikibazo cyamaze kugezwa kuri polisi.

Mbere yo gushimutwa, Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bitangaza ko Mdude hari hashize akanya yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter yita Perezida Magufuli ‘indyarya’.

Mu gihe gishize, Mdude yigeze gushinjwa kugumura abaturage.

Guhera mu 2015 agiye ku butegetsi, Magufuli ashinjwa kutihanganira abatavuga rumwe na we ndetse n’itangazamakuru.

Musubize