Sankara Nyuma y’iminsi 16 Leta y’u Rwanda yemeje ko ifite Nsabimana Callixte uzwi nka cyane nks Majoro Sankara wari umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa FLN ushamikiye kuri MRCD ya Paul Rusesabagina byemejwe ko yafashwe n’u Rwanda agiye kwerekwa itangazamakuru mbere yuko ashyikirizwa urukiko avuye mu bugenza cyaha.

Amakuru yuko sankara agiye kwerekwa itangazamakuru akarisobanurira ibye yemejwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu butumire rwahaye abanyamakuru.

Azerekwa abanyamakuru ku cyicaro cy’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha kuri uyu wa gatanu taliki ya 17 Gicurasi 2017 nkuko ubwo butumire bubyemeza.

Icyo benshi biteze kumenya nyuma y’iri yerekanwa rya Sankara ni aho yafatiwe n’uburyo yafashwemo mu gihe yaba yemeye kubibwira abanyamakuru kuko ubwo taaliki ya 30 Mata 2019 Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera yemezaga ko Sankara yafashwe nti yigeze atangaza amakuru yaho yafatiwe n’igihe yafatiwe.

Sankara watangaje ko afite ipeti rya Majoro mu gisirikare cya FLN yagiye yumvikana kenshi ku mbuga nkoranyambaga no ku maradiyo mpuzamahanga avuga ko ari umwe mu bagabye ibitero mu ishyamba rya Nyungwe no mu duce tuhakikije mu bihe bitandukanye bigahitana ubuzima bwa bamwe bigatwika n’imodoka.

Nyuma yuko byemejwe ko yafashwe Minisitiri Sezibera yavuze ko azashyikirizwa ubutabera bidatinze ari nabyo Paul Rusesabagina ukuriye uyu mutwe winyeshyamba nawe ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yasabye u Rwanda.

Musubize