bitego bibiri bya Bizimana Yanick nibyo bifashije AS Muhanga yakinnye igice kinini cy’umukino ari abakinnyi 10 gutsinda APR fc inayigabanyiriza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwak ahubwo byongerera amahirwe mukeba Rayon sport kuko yahise iyirusha amanota ane mu mikino 2 isigaye.

Bizimana Yannick yinjije igitego cyambere ku munota wa 27 ubwo yacikaga Buregeya Prince, acenga umunyezamu Kimenyi Yves wari wasohotse, atereka umupira mu izamu ryambaye ubusa. AS Muhanga 1-0 APR FC.

Ku munota wa 39 w’umukino AS Muhanga yhawe ikarita itukura ubwo Niyonzima Ally yakiniraga nabi umukinnyi wa AS Muhanga (Nizigiyimana Junior) na we amukubita umugeri bari hasi imbere y’umusifuzi. Nizigiyimana Junior ahita ahabwa ikarita itukura iminota yose yari isigaye AS Muhanga iyikina ituzuye.

Ku munota wa 46 w’umukino Bizimana Yannick yongeye gusiga abakinnyi ba APR FC barimo Rugwiro Herve, ari inyuma y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye umupira umanukira mu izamu rya Kimenyi Yves, uyu rutahizamu wa Muhanga yahise yuzuza ibitego 13.

Ku munota wa 75 Mugunga Yves yaboneye APR fc igitego cy’impozamarira ubwo Hakizimana Muhadjiri ahaye umupira Bigirimana Issa ukinishije igituza awuha Mugunga Yves atera mu izamu.

Uyu mukino usize APR fc igabanyije amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyo cya 2018-2019 kuko ihise irushwa amanota a4 na Mukeba wa Rayon sport amakipe yombi asigaje imikino ibiri aho Rayon sport isabwa gutsindamo umukino umwe gusa ikegukana igikombe.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru banenze ubutyo AR fc yitwaye kuri uyu mukino nk’ikipe yari mu rugamba rwo gushaka igikombe mu mikino 3 yari isigaye ariko igatsindwa na Muhanga ifite ikarita y’umutuku yakinnye iminota irenga 50 ituzuye.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

AS Muhanga: Munyaneza Jacques, Hakundukize Adolphe (c), Ndayishimiye Dieudonné, Kagaba Obed, Munyeshuri Aaron, Rucogoza Ilias, Twagirayezu Fabien, Nizigiyimana Junior, Ruboneka Jean Bosco, Lulihoshi, Aksante Dieu Merci na Bizimana Yannick.

Umutoza: Mbarushimana Abdou

APR FC: Kimenyi Yves, Mugiraneza Jean Baptiste (c), Rusheshangoga Michel, Buregeya Prince, Rugwiro Hervé, Niyonzima Ally, Hakizimana Muhadjiri, Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savion a Nshuti Innocent.

Umutoza: Zlatco Krmpoti

Uko inid mikino y’umunsi wa 28 yagenze.

As  Muhanga 2-1 Rayon sport

Mukura 1-0 Marines

Kirehe fc 2-1 Sunrise

Musubize