Ababyeyi bafite Abana bafite ubumuga bw’uruhu barasaba leta kuborohereza kubona amavuta abarindira uruhu, bakayabona bifashishije Mutuelle de Sante kuko ngo ahenda, Minisiteri y’ubutegetsi bw’iguhugu yo iravuga ko bikirimo kuganirwaho, gusa ngo batangiye gusaba amafarumasi y’uturere kurangura iyi miti.

Guhabwa akato n’abaturanyi, abo bashakanye no kutakira abana babyaye, ni bimwe mu bisobanurwa n’abababyeyi babyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu.

Aba babyeyi bavuga ko nyuma y’akato kagiriwe abana babo bishatsemo imbaraga bagakunda abana babo kuko ari nk’abandi.

Nubwo uko iminsi yagiye ishira babashije kwiyakira no kwakira abana babyaye bavuga ko hari ibikibagoye, bifuza ko leta yabafasha nko guhamba amavuta basiga abana binyuze kuri Mutuelle kuko ngo batabasha kuyigondera bitewe n’uburyo ahenda.

Hakizimana Nikodemu nawe afite ubumuga bw’uruhu, ni umunyamabanga nshingabikorwa w’abafite ubumuga bw’uruhu, avuga ko bamaze igihe kinini basaba leta kuborohereza bagahabwa amavuta kuri Mutuelle ariko kugeza n’ubu ngo bahanze amaso leta.

Umunyabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Muri Minaloc, Mukabaramba Alvera avuga ko ikibazo nabo bakibona, gusa ngo batangiye gushishikariza amaguriro y’imiti azwi nka Pharmacie z’uturere kujya barangura aya mavuta kugira ngo abayashaka bayabone hafi.

Kugeza ubu mu Rwanda abafite ubumuga bw’uruhu bagaragaza ko bakwiye guhabwa umwihariko mu gihe bakora ibizamini, kuko ngo amaso yabo aba atareba vuba vuba bigatuma bafatwa nk’abaswa kandi ataribyo. Mu Rwanda abafite ubumuga bw’uruhu barabarirwa ku 1200.

Musubize