osiyete y’itumanaho ya Airtel-Tigo Rwanda, nyuma y’iminsi icumi itangije ubukangurambaga bw’amezi 3 ku kwimakaza umuco wo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zayo, nyuma y’iminsi 12 gusa, abanyamahirwe 200 bamaze kwegukana ibihembo bibarirwa mu maliyoni.

Nyuma yo gushyikirizwa ibihembo byabo, bamwe mubanyamahirwe batsinze muri icyi cyumweru,bavuga ko kuba babonye ibi bihembo ari imbaraga, bityo bakemeza ko haricyo bigiye guhindura kubuzima bwabo kandi bazakomeza gukora.

Philpe Gahuru ni umuyobozi muri aitel tigo ushinzwe ibicuruzwa akomeza avuka ubu ari uburyo guteza imbere abakiriya bayo, agashishikariza abanyarwanda gukoresha aitel tigo, kandi bakirinda abateka mutwe babahamagara bababeshya ko batsinze, dore ko ngo numero ihamagara abatsinze arimwe gusa.

Airtel Tigo ni umurongo w’itumanaho umaze kwaguka mu Rwanda, kuko ubu abakabakaba kimwe cya kabiri cy’abaturarwanda bamaze kuyiyoboka, muri bo miliyoni 4 bakaba bakoresha Airtel-Tigo mu guhererekanya amafaranga binyuze muri Airtel money.

Musubize