Kuri uyu wa Kane, umukinnyi ukina hagati wo mu Gihugu cya Ghana, Commodore Olokwei yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu Commodore wahoze akinira ikipe ya Parma FC yo muri iki gihugu, yari amaze iminsi akorera imyitozo muri Rayon Sports yayisinyemo amasezerano y’imyaka ibiri azamara akina hagati mu kibuga h’iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona 2018-2019.

Aya masezerano aje akurikira aherutse guhabwa Iragire Saidi wakiniraga ikipe ya Mukura VS tariki 6 Kamena, wahawe ay’imyaka ibiri muri Rayon Sports.

Musubize