Ibiro bya Perezida wa Mexique byatangaje ko bigiye guteza cyamunara indege y’umukuru w’igihugu, mu rwego rwo gushakisha amafranga agomba gukoreshwa mu bikorwa byo gukumira urujya n’uruza rw’abimukira.

Mexique ifashe uyu mwanzuro, nyuma y’aho igiranye amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yo guhagarika izamurwa ry’imisoro USA zari zarashyize ku bicuruzwa Mexique yohereza hanze, bityo nayo igakora ibishoboka byose kugira ikazibira abimukira bayo berekeza muri USA.

Tubibutse ko ubwo, Lopez Obrador yiyamamarizaga kuyobora icyo gihugu mu mwaka w’ 2018, yari yemereye abaturage ba Mexique ko azagurisha iyi ndege, amafranga ayivuyemo akayafashisha abatishoboye.

Musubize