Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kamena 2019 nibwo hazaba isiganwa rya Marato Mpuzamahanga y’Amahoro rizwi ku izina rya “Kigali International  Peace Marathon”, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) bukaba bwizeza Abanyarwanda ko  amakosa yabaye muri 2018 atazasubira muri 2019.

Umutangana Olivier, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) akaba yizeza Abanyarwanda ko ikosa ryabaye muri 2018 aho abakinnyi basiganwe ibirometero biruta ibyemewe ku rwego mpuzamahanga ritazongera muri uyu mwaka.

Mu kiganiro Umutangana yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2019, yavuze ko agashya kari muri Marato y’Amahoro ya 2019 ari uko ibihembo byiyongereye, ikindi Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri muri Afurika azaza kureba aya masiganwa.

Umunyamabanga Mukuru wa RAF avuga ko ubu abazakora bose imirimo muri Marato y’Amahoro bamaze kwitegura yaba muri Tekiniki, abazayobora abantu n’abandi bafitemo inshingano zitandukanye. Ikindi yavuze ni uko abakinnyi b’ikipe y’Igihugu, ubu imyiteguro bayigeze kure kugira ngo bazitware neza muri iri siganwa riri mu yakomeye mu Rwanda.

Marato Mpuzamahanga y’Amahoro iba mu bice bitatu: Harimo icy’abagamije kwishimisha (Run For Fun), abiruka kirometero 21 n’abiruka 42KM.

Kuva mu Rwanda hatangira Marato Mpuzamahanga y’Amahoro muri 2005, nta mukinnyi w’Umunyarwanda uraba uwa mbere mu kwiruka 42KM, abagerageje kuba aba mbere ni mu gice cya Marato (21KM) barimo Disi Dieudonné muri 2006, Nyirarukundo Salome na Hitimana Noel muri 2018.


Warning: A non-numeric value encountered in /domains/ibiyagabigari.com/DEFAULT/wp-content/themes/Newspaper/includes/wp_booster/td_block.php on line 352

Musubize