Ku bufatanye na Leta ya Canada, Police yo mu gihugu cya Ghana, yabashije kubohora abagore babiri b’abanya-Canada baherukaga gushimutirwa ahitwa Kamusi muri Ghana, mu byumweru bibiri bishize.

Aba bagore babashije gutabarwa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, nyuma y’igikorwa cyateguwe n’inzego zishinzwe umutekano mjuri icyo gihugu.

Leta ikomeje gukangurira abaturage gutanga amakuru ku gihe, igihe cyose hagize uwo bakekaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Musubize