Aganira n’itangazamakuru, Intumwa y’Imana, Apotre Paul Gitwaza, yavuze ko ubutumwa bwiza bwabanje kwigishwa i Burayi, bukomereza muri Amerika, ubu Afrika yacu ikaba ariyo itahiwe mu kwamamaza ubutumwa bwiza, yagize atii : “Kwamamaza ubutumwa bigeze muri Afrika, kumobiliza Abanyafrika ni igihe cyacu”.

Apotre Paul Gitwaza

Afurika Haguruka Ni umuryango ushamikiye ku buvugabutumwa bwa Authentic World Ministries, ukaba waratangijwe na Apotre Paul Gitwaza, mu mwaka wa 2000, umaze imyaka 20, uzakoresha ubukanguramba kuva taliki ya 04 kugeza kuya 11 Kanama 2019. Muri ubwo bukangurambaga hazibandwa mu burezi.

Nk’uko bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ubukangurambaga, buzamara icyumweru, muri uyu mwaka ngo ntibisanzwe, kuko hazatumirwa impuguke mpuzamahanga nka Dr Shandon Hart wavumbuye ibintu bigera kuri 40 ; n’abandi bashakashatsi bo mu rwego mpuzamahanga na Dr Beng Leone wo muri Singapore na Enjeniyeri Biribuze Eric uzaturuka muri Amerika.

Pasiteri Robert Runazi, Umuhuzabikorwa wa Afurika Haguruka mu Rwanda

Ubukangurambaga buhagurutsa Afrika buzabera mu Rwanda, bufite insanganatsiko igira iti :”Afrika Garagaza Abaramyi b’Ukuri”.

Hatumiwemo kandi Pasitori Antoine Rutayisire na Thomas Kigabo (BNR), n’abandi bashakashatsi bo mu rwego mpuzamahanga, kizitabirwa n’abo mu bindi bihugu nka Burundi, DR Congo, Kenya, Yanzaniya, Cameruni, Botswana, Uganda, South Africa na Ghana.

Muri icyo kiganiro, Apotre Gitwaza, yashimagije uburezi cyane, avuga ko ubukire no gukomera, akenshi bituruka mu kwiga, atanga urugero ku bihugu byatejwe imbere n’uburezi nka :

Koreya y’Epfo, Singapuru na Danemark, aho umukubuzi wo mu muhanda aba afite dipolome y’amashuri yisumbuye, akomeza avuga ko, kugirango uburezi buteze imbere bene bwo ari uko bigisha abaturage baho ibijyanye n’ibyo bakeneye iwabo mu gihugu.

Intumwa y’Imana yanenze uburezi bw’ibwotamasimbi, za Burayi.. aho bigisha kujera iby’abandi, ntibigishe guhanga umurimo kandi aribyo bikenewe.

Madamu Claudine Biribuze Uwimbabazi, Haguruka New York/USA ati : ” Nyuma y’u Rwanda, iki gikorwa, kibera no bindi 

Apotre Gitwaza yanavuze ko bimwe mu bituma Afrika idatera imbere, nta muco wo gukorera hamwe uhaba, kandi n’abantu bamwe bagirira abandi amashyari, n’uteye imbere bakamugusha hasi, n’uvumbuye ikintu cyiza ntikigurwe iwabo, bakitumiriza igiturutse hanze, umwenegihugu ntatere imbere, ngibyo ibibuza Abanyafrika kutajya mbere.

Yavuze ko iyo myumvire igomba guhinduka, abantu bakigishwa indangagaciro, kandi ibyo abantu bakoze byose bagashyiramo Imana yagize ati : “Gukora ikintu kitarimo Imana ni nk’igiti kitagira imizi”.

Yanakomoje no ku ibanga rifasha umuntu gutera imbere, yagize ati : “Kugirango utere imbere, ugomba kumenya neza isi utuyemo. Kumenya kubahiriza igihe no kuba Umukrisito nyawe usenga”.

Ku byerekeye guhanura, Intumwa y’Imana yashimagije abanyamakuru, kuri we abafata nk’abahanuzi, kuko na mbere yo kuza kwa Yesu Kristo mu isi, Imana yohereje Abahanuzi, Yoweli, Yohani Batista n’abandi, Gitwaza agereranya n’abanyamakuru bahanuye (Gutangaza) amaze ye.

Ku bijyanye n’imyitwarire mibi yaranze Abakirisito, muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi barigishijwe ivanjili, ko byaba byaratewe no guteshuka ku muco karande w’Abanyarwanda, wo kuraguza, guterekera no kubahiriza indangagaciro za kirazira zarangaga Abanyarwanda bom hambere, Gitwaza yavuze ko ibyo bitakijyanye n’igihe tugezemo ko n’uwabizana ntawabyitabira.

Ku byerekeye ubutumwa bwa Yesu Kristu butwumviswe neza, Gitwaza yavuze ko, abamuhagarariye aribo bitwaye nabi, Yesu Kristo atari mubi na gato.

Musubize