Abanyarwanda banyonga amagare mu ikipe ya Benection Excel Energy, bari mu bandi bakinnyi 20 bakomerekeye mu gice cya kabiri cya Tour dela RDC, irushanwa ry’umukino w’amagare ribera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Aba bakinnyi barahamya ko iyi mpanuka ahanini yatewe nuko bakoreye aya marushanwa mu muhanda umanuka cyane ndetse ifite dos d’âne nyinshi.

ri siganwa rizenguruka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riri kuba ku nshuro ya karindwi, aho kuri iyi nshuro abakinnyi bahagurutse ahitwa Mbanza-Ngungu basoreza i Kasangulu ku ntera y’ibilometero 95.

Uwizeyimana Bonaventure na Nsengimana Jean Bosco bari mu Banyarwanda bakomerekeye muri iyo mpanuka, mu gihe Ruberwa Jean Damascène ucyambaye umwenda w’umuhondo we atigeze akomereka.

Benediction yajyanye abakinnyi barimo Uwizeyimana Bonaventure, Byukusenge Patrick, Nsengimana Jean Bosco, Nzafashwanayo Jean Claude, Uwiduhaye Mike na Ruberwa Jean Damascène usanzwe ukinira Nyabihu Cycling Team ifatwa nk’ikipe ya kabiri ya Benediction.

Aka gace ka Kabiri kegukanywe n’Umufaransa Gabriel Anthony wakoresheje amasaha abiri n’iminota 29 mu gihe uwa kabiri yabaye Mario Bruno Lemos De Carvalho wo muri Angola naho uwa gatatu aba Sorgho Wendkouni Mathias wo muri Burkina Faso.

Umunye-Congo waje imbere yabaye Matondo Mimbole Dieumerci, wabaye uwa 10 mu gihe Muanuhehere Mvisa Samuel yabaye uwa 11.

Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi 67 barimo 12 ba RDC bagabanyije mu makipe abiri mu gihe ibihugu 11 birimo u Rwanda ruhagarariwe na Benediction Excel Energy ari byo biri gusiganwa muri iri rushanwa.

Musubize