Kimenyi Yves na Rugwiro Herve ni abakinnyi bashya Rayon Sports iherutse gusamira hejuru nyuma y’aho ikipe ya APR FC ibasezereye mu bakinnyi 16 yasezereye. Ubwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abakinnyi bari mu nama bafata ingamba z’umwaka wa 2019-2020, aba bakinnyi basutse hasi amarangamutima yabo bavuga ko n’ubundi bisa n’aho ntacyo ikipe ya APR FC yigeze ibamarira.

Kimenyi Yves umuzamu wa Rayon Sports wavuye muri APR FC yahamije ko nubwo yakinnye muri APR FC igihe kire kire bisa n’aho nta musaruro byamuhaye dore ko ngo atigeze amenyekana ngo nubwo yari umuhanga.

Yagize ati :

“Ndi umu Rayon w’ukuri ! Imyaka yose nakinnye umupira w’amaguru muri APR FC nta hantu najyaga ngo bapfe kumenya usibye igihe nari ndi mu kibuga, ariko ubu aho ngiriye mu ikipe ya Rayon Sports nsingaye njya no mu isoko bakamenya.”

Aba bakinnyi basezeranyije ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ko bagiye gukora iyo bwabaga bagatanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’iyi kipe.

Rugwiro Herve yagize ati :

” …Twiteguye gutanga icyo dufite cyose kuko kuri njyewe umutima wose uri kuri Rayon Sports ”.

Uyu mwiherero w’ikipe ya Rayon Sports wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama 2019, aho baganiriye ku mikorere mishya bifuza ko yaranga imikinire mishya y’umwaka wa 2019-2020.

Musubize