Ikipe ibarizwa mu gihugu cya Sudani, Al Hilal Omdurman, izahura na Rayon Sports mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League, ishobora guhura n’imbogamizi zo kutazakinira imbere y’abafana bayo kubera ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara muri icyo gihugu.

Mu nama itaguye yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports, abafana ndetse n’abafatanyabikorwa, yabaye ku munsi w’ejo, ku murongo w’ibyigwa harimo no kwandikira ubuyobozi bwa CAF basaba ko uyu mukino uzayihuza n’kipe ya Al Hilal wareka kubera muri Sudani kubera ikibazo cy’umutekano muke.

Iyi kipe ya Al Hilal ikomeje guhura n’imbogamizi zishingiye ku bibazo by’umutekano muke dore ko no ku munsi w’ejo iyi kipe yatakaje amahirwe yo gukina umukino wa gicuti n’ikipe ibarizwa mu gihugu cya Kenya yitwa Gor Mahia. Uyu mukino wari uteganyijwe kubera mu mujyi wa Khartoum mu gihugu cya Sudani.

Mu itangazo iyi kipe yo muri Kenya yashyize ahagarara, yavuze ko imyigaragambyo iri kubera muri Khartoum iri ku isonga mu byatumye itajya muri Sudani.

Rigira riti ”Turabamenyesha ko umukino wa gicuti wari guhuza Gor Mahia na Al Hilal yo muri Sudani utazaba kuko amakuru atugeraho avuga ko hari imyigaragambyo ikomeye mu Murwa Mukuru wa Sudani.”

Rayon Sports izakina na Al Hilal Omdurman umukino ubanza uzaba tariki ya 9 Kanama 2019 mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Sudani nyuma y’ibyumweru bibiri.

Musubize