Igitero cy’ubwiyahuzi, cyahitanye abanyamakuru babiri bakoreraga Televizio yigenga mu gihugu cya Afghanistan.

Ibi byabaye ubwo imodoka nini yari itwaye aba banyamakuru yaturitswaga n’igisasu ; ni igitero cyanakomerekeje bikomeye, abandi batatu bari bayirimo.

Kugeza magingo aya nta mutwe w’iterabwoba wari wigamba iki gitero ; gusa si ubwa mbere abanyamakuru bicwa n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba muri icyo gihugu, kuko abanyamakuru babarirwa muri barindwi, bishwe n’Abatalibani muri Afuganistani.

Amakuru dukesha ikinyamakuru CBC avuga ko mu kwezi kwa Kamena kw’uyu mwaka, abarwanyi b’Abatalibani bihanangirije itangazamakuru muri Afghanistan ko mu gihe rizaba ritarahagarika ibikorwa byo guharabika uyu mutwe, bazagabwaho ibitero.

Musubize