Abahoze bakora umwuga w’uburaya mu Karere ka Nyaruguru bafite impungenge ko bashobora kuwusubiramo nyuma yuko bananiwe kwakira ingaruka bakuye muri uwo mwuga.

abagore-bagize-itsinda-tugaruke-mu-nzira-bagaragaza-ibyo-bakora

Mu kiganiro bagiranye na Radio ndetse na TV10 aba baturage baremera ko bakosheje ariko bagasaba leta ko yabagenera ubufasha bumwe na bumwe ngo kugira ngo batisanga basubiye muri uwo mwuga bita ko ugayitse.

Nyirateganeza Bernaldine utuye mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, ni umwe mubahoze bakora uwo mwuga w’uburaya, yatangarije Radio na TV10 ko yawuvuye mo ariko akawukuramo abana 7 bose badahuje se, gusa akaba afite imbogamizi z’uko adashobora kubabonera ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati :

“Simfite icyo ndya, simfite aho kuryama, gusa mfite abana 7 badahuje se kandi nabo ntabushobozi mfite bwo kubatangira mituweri…iyo barwaye barembera mu rugo ngahanga amaso nyagasani…”

NIBAGWIRE Jeanne ni umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramba bamwe muri aba baturage baherereyemo, yavuze ko ntako leta itagira ngo ifashe aba baturage ngo ahubwo ikibazo ni uko bafite imyumvire idahwitse.

Yagize ati :

“…Ubufasha leta irabutanga ahubwo baracyafite imyumvire idahwitse…”

Hirya no hino mu Rwanda, ni kenshi humvikana ubukangurambaga bugamije gusubiza mu buzima busanzwe abakora umwuga w’uburaya, aho mu Karere ka Kirehe baherutse kububakira isoko ry’ibiribwa kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.

Musubize